
UBUTUMIRE 🌿💒
Twebwe n' imiryango yacu tubatumiranye ibyishimo byinshi ngo muzaze kwifatanya natwe kuri uyu munsi udasanzwe, aho tuzahererekanya isezerano ryacu imbere y'Imana
Kubana natwe kuruyu munsi bizatubera umugisha ukomeye mu kwizihiza uyu muhango mutagatifu turi kumwe n'abo dukunda.
Janvier & Nickita ✨


Uko wahagera
Transport
Mu rwego rwo korohereza abifuza kwifatanya natwe, twateguye uburyo bwo gutwara abashyitsi mu modoka rusange kubabyifuza, izava i Kigali ijya aho ubukwe buzabera i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, nko ku ntera ya kilometero 54 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Mu rwego rwo kugira ngo urugendo rugende neza kandi rworoheye buri wese, buri modoka izatwara abantu batarenze 20.
Amafaranga y'umusanzu w'urugendo: 12.500 FRW kuri buri muntu.
Mu gihe mwemeza ko muzitabira ubukwe bwacu, turabasaba kandi kutumenyesha niba mwifuza kubikirwa umwanya muri iyi modoka kugira ngo tuzategure neza urugendo rw'abashyitsi.
Twiteze kuzifatanya namwe muri uyu munsi w'umugisha n'ibyishimo byinshi, no gusangira ibihe byiza bizahora mu mitima yacu. ✨


Dress Code


















